Amagambo n’umusiki : Kominote ya Emanuweli (D. Umurerwa)
R. Kuzwa iteka Mwami
W’isi n’ijuru,
Ganza wowe
Mwami uganje,
Amahanga yose
Nakwamamaze.
1. Mbe rugero rwacu
Twiyoborere,
Dutoze kumvira nk’uko
Wumviraga mwami.
2. Twishimira cyane
Ko tugufite,
Tukibuka kandi ko
Utubereye umugenga.
3. Nta nege tugira
Zo kurwanya umwanzi,
Uturwanirira intambara
Y’’ababisha bacu.
4. Tugera aharenga
N’ahakomeye,
Tugataka cyane
Tugira tuti ye dawe.
5. N’iyo tunezerewe
Tugusingiza,
Usanga twishimye
Tugira tuti ye Dawe.
6. Haba mu byishimo
No mumakuba,
Uhora uri Dawe
Ntabwo uhinduka Mugenga.
7. Uwamenya ineza
Wagiriye isi,
Rwose ntiyabura
Kugusingiza agushimira.
8. Nkunzi y’amahoro
Dukesha ubugingo,
Mutabazi wacu,
Mucunguzi w’isi yose.
© 1985, Kominote ya Emanuweli, Près de l’UNILAK, BP 1457, Kigali, Rwanda
Pour être avertis de la mise en ligne de ce produit vous devez être authentifié. Je me connecte