Amagambo n’umuziki : Kominote ya Emanuweli (C. Blanchard)
1. Buhungiro bwaacu
Mubyeyi w’impuhwe
Mu mutima wa kibyeyi,
Utwakiriremo.
Mubyeyi w’Umukiza,
Turakwambaza.
R. Mariya Mubyeyi
Utwiragirire
Mizero y’impabe.
Ujye uturengera.
2. Mu bigeragezo byose
Jya uturwanaho
Mu magorwa yose y’isi
Utugobotore
Mubyeyi w’Umukiza,
Tubabarire.
3. Mwamikazi uzira inenge
Dutoze gusenga
Ituze n’amahoro
Bitahe imitima
Mubyeyi w’Umukiza,
Twigumanire.
Umutwe wumwimerere (FR) : Sous ton voile de tendresse
© 2007, Éditions de l’Emmanuel, 89 boulevard Blanqui, 75013 Paris
Ubuhinduzi : © Kominote ya Emanuweli, Près de l’UNILAK, BP 1457, Kigali, Rwanda
Pour être avertis de la mise en ligne de ce produit vous devez être authentifié. Je me connecte